Ku wa Gatatu tariki 21/08/2019, itsinda ry’abanyeshuri bibumbiye muri Business Clubs 6 zitandukanye zo muri GS Muyumbu ryasuye imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Uburasirazuba rikaba ribera mu karere ka Rwamagana. Ubusanzwe aya matsinda afashijwe n’abarimu b’isomo rya Entrepreneurship bagira umwanya wo gutekereza ku mishinga yafasha urubyiruko rukiri mu ishuri ndetse na nyuma y’uko basoza amasomo bagiye hanze (skills labs) bakanagira imishinga mito mito bakora bafatanya n’amasomo nko kuboha uduseke n’ imiteguro yo mu nzu, gutunganya amasaro, gukora ibyo bapfunyikamo (envelopes), guhinga ibihumyo, korora inkoko n’ibindi. Kuri ubu ngubu bakaba bafite umushinga wo gukora inkweto n’ibikapu.
Aba banyeshuri bakaba baritabiriye imurikagurisha mu rwego rwo kwigira ku bandi bafite ubunararibonye mu mishinga itandukanye ndetse no kuba babasha kwiga kunoza ibyo bari basanzwe bakora.