Kuri uyu Kane tariki 27/2/2020, Ubuyobozi bwa GS Muyumbu bwakoranye inama n’ababyeyi bose baharerera kugira ngo baganire ndetse banungurane ibitekerezo by’uko bateza imbere ireme ry’uburezi rihatangirwa.
Ku wa 22/01/2020, abayobozi batandukanye (Umuyobozi w’Umurenge, Ushinzwe Uburezi mu Murenge, Umuyobozi w’Ikigo) baganirije abanyeshuri. Icyo bose bahurizagaho ni ugusaba abanyeshuri kugira imyifatire myiza. Bibukijwe ko niyo waba umunyabwenge ariko nta myifatire myiza ugira; bwa buhanga bwawe bugupfira ubusa.
Mu gihe kuri buri tariki ya 1 Gashyantare aba ari umunsi w’Intwari, abanyeshuri ba G.S Muyumbu bahawe ikiganiro ku mateka, ku Ntwari ndetse n’Ubutwari mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu mu mashuri. Amafoto
Ku wa Gatatu tariki 21/08/2019, itsinda ry’abanyeshuri bibumbiye muri Business Clubs 6 zitandukanye zo muri GS Muyumbu ryasuye imurikagurisha ryateguwe n’Intara y’Uburasirazuba rikaba ribera mu karere ka Rwamagana. Ubusanzwe aya matsinda afashijwe n’abarimu b’isomo rya Entrepreneurship bagira umwanya wo gutekereza ku mishinga yafasha urubyiruko rukiri […]
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, G.S Muyumbu ifatanyije na G.S Bujyujyu na G.S Murama ndetse n’ibindi bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Muyumbu; bibutse Abarimu n’Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Andi mafoto ajyanye no Kwibuka 25
G.S Muyumbu yegukanye ibikombe bya Hand Ball mu cyiciro cy’abahungu ndetse n’icy’abakobwa. Mu marushanwa yahuje ibigo by’amashuri (Inter-school Champion under 15), G.S MUYUMBU yegukanye ibikombe mu mukino wa Handball haba mu kiciro cy’abahungu ndetse no mu kiciro cy’abakobwa. ABAHUNGU: G.S Muyumbu yatsinze G.S Gishari G.S […]