Ku wa 22/01/2020, abayobozi batandukanye (Umuyobozi w’Umurenge, Ushinzwe Uburezi mu Murenge, Umuyobozi w’Ikigo) baganirije abanyeshuri. Icyo bose bahurizagaho ni ugusaba abanyeshuri kugira imyifatire myiza. Bibukijwe ko niyo waba umunyabwenge ariko nta myifatire myiza ugira; bwa buhanga bwawe bugupfira ubusa.
Mu gihe kuri buri tariki ya 1 Gashyantare aba ari umunsi w’Intwari, abanyeshuri ba G.S Muyumbu bahawe ikiganiro ku mateka, ku Ntwari ndetse n’Ubutwari mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu mu mashuri. Amafoto
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, G.S Muyumbu ifatanyije na G.S Bujyujyu na G.S Murama ndetse n’ibindi bigo by’amashuri byo mu Murenge wa Muyumbu; bibutse Abarimu n’Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Andi mafoto ajyanye no Kwibuka 25